Abana bane basanzwe ari bazima mu ishyamba rya Amazon nyuma y’iminsi 40 bakoze impanuka y’indege.
Mu gihugu cya Colombia, mu mujyi wa Bogota , haravugwa ibitangaza by’itabarwa ry’abana bane nyuma y’uko hari hashize iminsi 40 bashakishwa ijoro n’amanywa mu ishyamba rya Amazon.
Amakuru dukesha ikinyamakuru CNN, aravuga ko Perezida wa Colombia , Gustavo Petro , we ubwe yabyitangarije ku rubuga rwe rwa Twitter, akavuga ko ari umunezero mu gihugu.
Perezida Gustavo , yatangaje ko abana bavumbuwe nyuma y’iminsi, abasirikare 100 n’imbwa bajagajaga ibihuru bya Amazon.
Iyi ndege yaguye ku itariki 01 Gicurasi, ihitana abantu bakuru 3 mu gihe abana bane bafite imyaka 13,9,4 n’umwana w’amezi 11 baje kuburirwa irengero. Inzego z’ubutabazi zakomeje kubashakisha kugeza babonetse ku munsi wejo hashize.
Impanuka y’indege yabaye ku itariki 01 Gicurasi
Ingabo za Colombia zavuze ko zabonye imikasi, karuvati, imisatsi, icumba n’imbuto , ubundi zigakaza ibikorwa byo gushakisha kuko baketse ko abo bana bakiri bazima.
Umwe mu bagenzi 3 bapfuye harimo Ranoque Mucutuy, wari nyina wa aba bana bane.
Kugeza ubu abayobozi ntibaratangaza icyateye impanuka y’indege.Urwego rushinzwe guhangana n’ibiza rwa Colombia rwavuze ko umuderevu w’indege yari yabanje kuvuga ko indege ifite ibibazo bya moteri.
Igisirikare cya Colombia cyamaze iminsi 40 gishakisha