Friday, February 14, 2025

Top 5 This Week

Related Posts

Abarenga 2,000 barimo abanyamuryango 211 ba FIFA, abayobozi b’amashyirahamwe ya FIFA n’abandi batumiwe,bateraniye muri BK Arena.

Spread the love

Muri aya masaha muri BK Arena, hari kubera inama ya 73 ya FIFA, aho yitabiriwe n’abarenga 2,000 barimo abanyamuryango 211 ba FIFA, abayobozi b’amashyirahamwe ya FIFA n’abandi batumiwe.

Muri iyi nama, haraba amatora asiga hamenyekanye Umuyobozi Mushya wa FIFA.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko ku buyobozi bwa Gianni Infantinno umupira w’amaguru uri kuba uwa buri wese, kandi siporo ihuriza hamwe abantu.Ndetse Kandi avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama ya FIFA. 

Ibi Kandi bije bisanga umuhango wabaye kumunsi wejo ubwo bahaga ku mugaragaro izina rishya stade ya Kigali nyamirambo ubu ikaba igiye kujya yitwa Kigali Pelé stadium, iyi stade rero ikaba yarahise ikinirwaho umukino naba banyacyubahiro barimo umukuru w’Igihugu Paul Kagame ndetse Giovanni Vincenzo “Gianni” Infantino umutaliyane (Italian) uyobora FIFA.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles