Thursday, October 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abaturage ba Sydney bategujwe umuvundo w’imodoka

Spread the love

Abaturage batuye mu Mujyi wa Sydney muri Leta ya New South Wales bategujwe umuvundo w’imodoka kubera imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru igiye kubera muri Australia na New Zealand.

kuwa Kane w’icyi Cyumweru hategantiwe umukino ufungura Igikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori cya 2023, Umukino ufungura uzahuza Australia yakiriye irushanwa na Ireland.

Ni umukino uzabera kuri Accor Stadium mu gace Sydney Olympic Park ahazaba hateraniye abantu 80,000 ndetse n’abandi 40,000 bateraniye kuri Moore Park.

Kubera ubwinshi bw’abantu bitezwe niyo mpamvu Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi, Jo Haylen, yagiriye inama abaturage kuzatahirahira bakoresha imodoka zabo bwite kuko byazateza akajagari n’umuvundo w’imodoka mu muhanda, ahubwo ko bazakoresha imodoka rusange zitwara abagenzi (public transport) dore ko na Leta yamaze gushyira izindi 1800 mu muhanda.

Minisitiri Jo yagize ati” uzasige imodoka yawe mu rugo ubundi ugende na Gari ya moshi cyangwa bisi kuko twazongereye”.

Akarusho kariho n’uko uwaguze tike yo kureba umukino haba harimo na tike yo kugenda mu modoka rusange.

Imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru igiye kubera muri Australia na New Zealand.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles