Tuesday, May 28, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Agakapu karutwa n’akabuye k’umunyu kaguzwe miliyoni zirenga 68 Frw

Spread the love

Agakapu kiswe ‘microscopic handbag’ kaguzwe umurengera w’amafaranga angana ($63,750) miliyoni Mirongo itandatu n’ehatu n’ibihumbi magana arindwi n’amirongo itanu mu mafaraga y’u Rwanda, mu cyamunara.

Aka gakapu kataboneshwa amaso ku buryo kugira ngo umuntu akabone yifashije imashini izwi nka ‘Microscope’ , kakozwe n’uruganda rwitwa Art collective MSCHF ruhereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Brooklyn, Newyork. Iyi nzu isanzwe izwiho guhanga udushya kuko yakoze inkweto zirimo amaraso ya muntu.

Kuri iyi nshuro yagurishije agakapu kiswe ‘microscopic handbag’. Aka gakapu kakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ridasanzwe kuko kakozwe n’imashini ikora ibintu bya plastike mu buryo budasanzwe buzwi nka “3D Print’ muri ubu buryo wowe icyo ukora ujya kuri mudasobwa ugashushanya ikintu ushaka ukagiha n’ingano maze iyo mashini ikagisohora.

Aka gakapu muri cyamunara kagurishijwe $63,750 nyuma y’uko igiciro fatizo cyari $15,000. Aka gakapu ushobora kunyuza mu mwenge w’urushinge bivugwa ko kakozwe hagendewe ku kindi gikapu kinini gisanzwe kimeze nkako kikaba kigura amadorali ari hagati y’ibihumbi 3000 na 4500.

Aka gakapu ka  microscopic bag iyo ukabonesha Microscope ukabonaho ibirango bya Louis Vuitton 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles