Ikipe ya Al Nassr yasobanuye impamvu Cristiano Ronaldo yasohotse mu kibuga yifashe ku gitsina cye bigatuma asabirwa kwirukanwa mu gihugu kuko bizira mu gihugu cya Arabia Saudite.
Ibi byabaye mu mukino wabaye kuwa Kabiri , ugahuza Al Hilal na Al Nassr bikarangira inatsinzwe ibitego bibiri ku busa.
Kuva icyo gihe bamwe batangiye gusabira Cristiano Ronaldo kuba yahanwa n’amategeko, akirukanwa muri Saudi Arabia dore ko umunyamategeko witwa Nouf bin Ahmed ariwe watabgije ibyo birego.
ikipe ya Al Nassr , Cristiano Ronaldo akinira isobanura icyabimuteye bavuze ko yasohotse afashe ku myanya y’ibanga kubera imvune yatewe n’umukinnyi mu mukino rwagati.
Cristiano Ronaldo wasohotse mu kibuga yifashe mu bugabo bwe
Al Nassr yagize iti “Cristiano Ronaldo yagize imvune. Ikibazo cye na Gustavo Cuellar, umukinnyi wa Al-Hilal, cyatewe n’uko yamukubise ahantu hakomeye cyane. Aya niyo makuru ya nyayo, ku bijyanye n’ibisobanuro by’abafana, bafite uburenganzira bwo gutekereza ibyo bashaka.”