Tuesday, March 18, 2025

Top 5 This Week

Related Posts

Amasaha yo gukora mu Mujyi wa Sydney yongerewe

Spread the love

Amasaha yo gukora mu mujyi wa Sydney uherereye muri Leta ya New South Wales yongerewe kubera imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore igiye kubera muri Australia na New Zealand.

Kuva ku tariki 20 Nyakanga 2023, mu gihugu cya Australia na New Zealand hatangira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru, iki Gikombe cy’Isi kitweze na benshi kuzaba arikimwe mu Gikombe cy’Isi kiryoshye betewe n’uko kizitabirwa n’amakipe 32 hagakinwa imikino 64.

Imijyi irimo Melbourne, Brisbane, Adelaide na Perth  ni imwe mu Mijyi izakira imikino izabera muri Australia kugeza ku tariki 20 Kanama hakinwe umukino wa nyuma kuri Sydney Olympic Stadium.

Umukino wa mbere uzabera muri Australia, ukaba uzahuza Australia ikina na Ireland, byatumye ubuyobozi bwa Leta ya New South Wales buhitamo kongera amasaha yo gukora mugihe imikino izaba ikinwa. Ubuyobozi bwatangaje ko amasaha yo gukora azajya ageza kugeza saa Sita z’ijoro aho kuba saa Yine z’ijoro nk’uko byari bisanzwe, bikazatangira gukurikizwa kuva ku tariki 23 Nyakanga kugeza kuri 20 Kanama.

Kubera imikino y’igikombe cy’Isi, Leta ya New South Wales yongereye amasaha yo gukora.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles