Igisirakare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko kigiye kohereza amato n’indege by’intambara mu rwego rwo gufasha Israel mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa Hamas.
Kuva ku cyumweru cya tariki 08 Ukwakira, umutwe w’abarwanyi ba Hamas bo muri Palestine bateye bitunguranye Israel bica abaturage bagera kuri 300 abandi barabashimuta.
Nyuma y’icyo gitero byarakajr igihugu cya Israel maze Minisitiri w’Intebe wacyo, Benjamin Netanyahu atangaza ko ubu igihugu kinjijye mu ntambara bisesuye hamwe n’abarwanyi ba Hamas ndetse na Palestine muri rusange.
Israel isanganywe ubufatanye mu bya Gisirikare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho niho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo za Amerika ‘Pentagon’, Bwana Lloyd Austin yatangaje ko igihugu cye cyatangiye kohereza amato n’indege by’intambara hafi na Israel ku buryo igihe cyose byakwifashishwa mu kurengera Israel.
Ibyo bigitangazwa na Amerika, umutwe wa Hamas nawo wahise usohora itangazo uvuga ko ibiri kuba ari ubushotoranyi bwa Amerika ku baturage pa Palestine.
Hamas yanditse iti ” Itangazo rivuga ko Amerika igiye guha Israel ubufasha bw’indege. Ibyo ni ukugira uruhare mu gushotora abaturage bacu”.
CNN iratangaza ko Visi Perezida wa Amerika, Madamu Kamala Harris yahamagaye kuri Telefone Perezida wa Israel Isaac Herzog akamubwira ko igihugu cye cyimuri inyuma muri ibi bihe bibagoye.
Kuva iyi mirwano yatangira, ibinyamakuru birimo CNN na Al Jazeera biratangaza ko imaze kugwamo abantu 1500 ku mpande zombi, mu gihe ibisasu bunini n’ibito bikomeje gusukwa mu mujyi wa Gaza, ndetse umuryango w’Abibumbye watangiye gutabariza abaturage batuye muri uwo mujyi.
Pentagon ivuga ko igiye kohereza amato n’indege by’intambara hafi ya Israel.
Ibisasu biremereye bikomeje gusukwa muri Gaza.