Friday, September 20, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

FERWAFA ifite umwenda urenga Miliyari

Spread the love

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko rifite umwenda urenga Miliyari 1 Frw.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2022 kuri Lemigo Hotel habereye Inteko Rusange ya FERWAFA yatorewemo abayobozi bashya ba FERWAFA.

Mbere y’uko amatora nyirizina atangira , Akanama gashinzwe igenzura n’imikoreshereze y’umutungo wa Federasiyo ( Audit Committee) , kahawe umwanya ngo gatangarize abanyamuryango uko ikigega cya FERWAFA gihagaze ndetse na raporo y’igenzura.

Akanama gashinzwe igenzura n’imikoreshereze y’umutungo katangaje ko Ferwafa ifite ideni rya miliyari 1 Frw na miliyoni 53 Frw. Iri deni ryavuye mu myenda itandukanye iri shyirahamwe ryagiye rifata ku bantu ndetse n’ibigo bitandukanye.

Ni ibintu bitakiriwe neza n’abari aho cyane cyane abanyamuryango bibazaga uburyo FERWAFA yageze ku rwego rwo gufata imyenda irenga Miliyari. Ibintu bigaragaza akazi katoroshye gategereje Munyentwali Alphonse watorewe kuyobora Federasiyo n’abo bazafatanya. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles