Sunday, May 19, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Gikundiro ku Ivuko: Rayon Sports izakina n’ikipe yo muri Sudan

Spread the love

Ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda, ku munsi bise ‘ Gikundiro ku Ivuko’ izakina n’ikipe ya Al-Merreikh SC yo muri Sudan imaze iminsi mu Rwanda.

Nk’uko ari igikorwa cyimaze kumenyerwa ko buri mwaka ikipe ya Rayon Sports itegura igikorwa cyo kujya mu Karere ka Nyanza aho yavukiye mu mwaka w’i 1968, iki gikorwa cyitwa ‘ Gikundiro ku Ivuko’ iyi kipe itegura ibikorwa birimo Umuganda, Gusura ibyana by’Ubukerarugendo ndetse n’ibindi bijyanye n’ubufatanye buri hagati y’Akarere ka Nyanza na Rayon Sports.

Gikundiro ku Ivuko ya 2023, izaba ku itariki ya 03 Nzeri 2023 aho amakuru avuga ko Rayon Sports izakina n’ikipe ya Al-Merreikh SC yo muri Sudan kuri sitade ya Nyanza.

Ni ubwa Kabiri izi kipe zizaba zikinnye mu gihe kitarenga n’ukwezi , kuko mu minsi ishize zakiniye umukino wa gicuti mu Nzove, bikarangira zinganyije ubusa ku busa.

Rayon Sports iyo yagiye i Nyanza ikora ibikorwa bitandukanye birimo n’umuganda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles