Ishyamba rya Amazon mu bihe bitandukanye, abantu bakunze kurigarukaho nk’ahantu hatangaje bitewe n’uko ari ubuturo bw’ibinyabuzima bifite imimerere n’imikorere irenze imitekerereze ya muntu.
Iri shyamba ryarenze kuba umutungo w’Ibihugu bya Amerika y’Epfo gusa, rihinduka umutungo w’Isi. Kubungabunga Ishyamba rya Amazon byahindutse inshingano z’Umuryango w’Abibumbye ( UN) kubera uburyo rikomeje kwararikwa ku rwego rukabije. Imibare iheruka gukusanywa na UN igaragaza ko mu myaka 40 ishize 20% by’ishyamba bimaze gutemwa.
Nubwo iri shyamba rifitiye Isi Akamaro ryakunze kwibasirwa n’abareba inyungu zabo bwite by’umwihariko abatema ibiti byo gushakamo ibicanwa, ibiti byo gushakamo amapoto y’amashanyarazi ndetse igice kinini cyabaritema baba bashaka ubutaka bwo guhinga no kororeraho.
Urubuga Hobenews rwifashishije inyandiko y’ikinyamakuru National Geography, The Guardian na One tree planted rwateguye ibintu 7 byihariye kuri iri shyamba.
1.Ishyamba rya Amazon rikora ku bihugu 9
Ishyamba rya Amazon rikora ku bihugu 9 bitandukanye.
Ishyamba rya Amazon riherereye mu kibaya(basin) cya Amazon. Iki kibaya gikora ki bihugu 9 byo ku mugabane w’Amerika y’Epfo birimo Brazil, Bolivia, Peru, Ecuador, Colombia, Venezuela, Guyana, Suriname na French Guiana.Iri shyamba rifite ubuso bwa 5,500,000 km2, igihugu cya Brazil nicyo cyihariye igice kinini cyaryo, 60%, peru ikaba 13% na Colombia bikaba 10% by’ubuso bwose.
2. Ibihaha by’Isi
20% by’umwuka wa Oxygen ukorwa n’ishyamba rya Amazon.
Urubuga National Geography rutangaza ko ishyamab rya Amazon rifatwa nk’ibihaha by’Isi kubera umwuka wo guhumeka ku nyamaswa ‘ Oxygen’ rikora. Ishyamba rya Amazon nubwo ringana na 2% by’ubuso bw’Isi, rikora 20% by’umwuka wa Oxygen wise uba ku Isi.
3. Ingobyi y’Urusobe rw’Ibunyabuzima ( Ecosystem)
Inyamaswa zitangaje wazisanga mu Ishyamba rya Amazon
Ishyamba rya Amazon rifatwa nka hamwe mu hantu ku Isi hacumbikiye ibinyabuzima byinshi ku Isi birimo inyamaswa, udusimba duto ndetse n’uruhumbirajana rw’ibimera.
Ibarura ryakozwe muri 2020 rigaragaza ko mu Ishyamba rya Amazon harimo amoko 40,000 y’ibimera atandukanye, amoko 3000 y’amafi, amoko 1300 y’inyoni, amoko 430 y’inyamaswa z’inyamabere ndetse n’udukoko duto turenga amoko miliyoni 2 n’ibihumbi magana atanu.
Ibikeri bitangaje wabisanga mu Ishyamba rya Amazon.
4. Ibiti bitangaje
Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko mu Ishyamba rya Amazon habarirwa amoko y’ibiti 16000 atandukanye.Muri ibyo biti harimo ibiti bishobora kugira uburebure butangaje, nk’ibyitwa Sumaumeira Metero 200 z’uburebure n’umuzenguruko wa Metero 9.
5. Ubuturo bw’abantu
Urubuga One tree planted rutangaza ko mu Ishyamba rya Amazon hatuyemo amoko y’abantu hagati ya 400-500.
Amoko y’abantu agera kuri 50 yisanze muri iryo shyamba ku buryo ataziko hariho n’abandi bantu. Abatuye muri amazon batunzwe no kuroba, guhinga no guhiga.
Bamwe mu bantu baba mu Ishyamba rya Amazon.