Mu ntara y’amajyaruguru ho mu Karere ka Musanze abaturage baho ndetse n’abandi bo mu nkengero ho, bahuriye mu Kinigi aho bifatanyije n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi 23.
Ni igikorwa kidasanzwe cyane ko baba bari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu Birunga zisigaye hake ku Isi.
Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023, nibwo ibihumbi by’abaturage berekezaga mu Kinigi ahabereye ibi birori ku nshuro yabyo ya 19.
Byari ibirori bibereye ijisho kuko kuva ku baturage, bari babukereye bambaye imyambaro Bakunda cyane, kugera ku buryo aho byabereye hari hateguye neza.
Hari Kandi Ibyamamare bigiye bitandukanye byaturutse impande ni mpande ku Isi byahaye amazina abana b’ingagi – n’amazina bazihaye
Ku ikubitiro Umunyarwenya Kevin Hart wari umaze igihe kitari gito avuye hano mu Rwanda yahaye umwana w’Ingagi izina ayita – Gakondo
Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) – Bigwi
Larry Green (umukuru w’inama y’ubutegetsi ya Africa Wildlife Foundation) – Ingoboka
Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) – Intiganda
Danai Gurira (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina yitwa Okoye) – Aguka
Anders Holch Povlsen (umukuru w’ikigo cy’ubucuruzi Bestseller) – Umutako
Audrey Azoulay (umukuru wa UNESCO) – Ikirango
Bernard Lama (wahoze ari umunyezamu wa PSG) – Ramba
Bukola Elemide ‘Asa’ (umunyamuziki) – Inganzo
Hazza AlQahtani (ambasaderi wa UAE mu Rwanda) – Urunana
Zurab Pololikashvili (umunyamabanga mukuru wa UNWTO) – Inshingano
Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry’imodoka) – Impundu
Jonathan Ledgard (umwanditsi w’ibitabo nka ‘Giraffe’) – Gisubizo
Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka M’Baku) – Intarumikwa
Elvine Ineza (Umunyeshuri w’imyaka 12 wahize abandi ku ishuri rye i Musanze) – Nibagwire
Sol Campbell (umutoza, wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na Arsenal) – Jijuka
Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n’umugore we w’umunyamideri) – Narame
Andrew Mitchell (umunyapolitike w’Ubwongereza) – Mukundwa
Nick Stone (umukuru w’ikigo Wilderness) – Umucunguzi
Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n’umugore we umunyamideri) – Turumwe
Cyrille Bolloré (umukuru wa kompanyi ya Bolloré) – Mugisha
Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) – Uburinganire
Innocent Dusabeyezu (umurinzi wa pariki mu Birunga) – Murare