Icyamamarekazi mu kumurika imideri kw’isi, akaba yarahoze ari umugore w’umuhanzi Kanye West usanzwe nawe ari ikirangirire munjyana ya hipopu, yatangaje ko yababajwe cyane n’amagambo uyu muraperi yatangaje ku muryango we abantu bakabyizera.
Uyu mugore Kimberly Noel Kardashian unzwi cyane muruganda rw’imyidagaduro kw’isi cyane mu kumurika imideri avuga ko uwahoze ari umugabo we baherutse gutandukana Kanye West yamubabaje cyane kuko ngo akomeje gusiga umuryango we icyasha , mbibutseko umuryango waba Kardashian ari umwe mu miryango ikize kw’isi, ubwo Kim Kardashian yaganiraga na nyina umubyara yamwibukije amagambo uwahoze ari umukwe we anjyenda abwira abamukurikira kumbuga nkoranyamba ze ndetse no mubitangazamakuru bitandukanye ibi Kardashian abifata nko gusiga isura y’umuryango icyasha.
Mu kiganiro yanjyiranye na Nyina Kris Jenner cyigaruka ku buzima bw’umuryango we kinyura kuri Hulu, mu gice cyambere cya sezo ‘’ season’’ 3
Yagize ati” nagumye kwihangana no guceceka nirinda gusubiza ibyo Kanye Wast anjyenda avuga ku muryango wacu kuri Twitter no mu bitangazamakuru yatubeshyeyeko twamubuzaga uburenganzira bwe , harimo nko kwanga ko ahura nabana be yafashe umuryango wacu awusiga isura ashaka atuma abantu badufata nkaho turi babi.’’ Akomeza avuga ko kandi icyimubabaza cyane ari uko ibibazo byari hagati ye na Kanye West yabishyizemo n’umuryango wa Kim Kardashian ibi akaba avuga ko yifuza ko abantu bamenya ko Kanye West yabeshyeye umuryango wabo kandi ko batari bakwiye kumwizera.
Ibi ahanini bikomoka kuba uyu muraperi w’icyamamare Kanye West ufitanye abana bane na Kim Kardashian, uyu muraperi rro ubwo yaburanaga yavugaga ko bamwimye uburenganzira kubana be nta nagaciro bicyeze bamuha.
Ubu Kanye West afite umukunzi mushyashya witwa Bianca Censor akaba afite imyaka 27 mugihe Kanye West afite 47.
Kim Kardashian na Kanye west n’abana babo 4
Kim Kardashian n’abana yabyaranye na Kanye west
Kim Kardashian na Kanye west