Friday, May 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Leta y’u Burusiya irahigisha uruhindu Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC)

Spread the love

Leta y’u Burusiya binyuze muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko yashyize Bwana Piotr Hofmanski, Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ku rutonde rw’abantu iki gihugu gishakisha.

Mu bihe byashize mu kwezi kwa Werurwe, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyize hanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashinjwa ibyaha birimo gushimuta abana bava muri Ukraine, aho u Burusiya bwashoje intambara kuva muri Gashyantare 2022.

ICC kuri urwo rutonde kandi yari yashyizeho bwana Maria Lvova-Belova, Perezida wa Komisiyo yo kurengera abana mu Burusiya ashinjwa nawe ibyaha nk’ibyo.

Kubera ko u Burusiya atari umunyamuryango wa ICC bwarakajwe n’icyo cyemezo.

 Ikinyamakuru Moscow Times yatangaje ko Ubutegetsi bw’u Burusiya bwanze gushyira hanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC),Piotr Hofmanski, uru rutonde rugaragaraho kandi Visi Perezida wa ICC, Luz del Carmen Ibanez Carranza n’umucamanza w’uru rukiko, Bertram Schmitt.

Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Piotr Hofmanski arashakishwa n’u Burusiya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles