Uyu munsi ku itariki/ Igenekerezo 24 Kamena/ Ruheshi harara hamenyekanye umukobwa/umwigeme mwiza mu bakobwa 11 bari bageze ku kiciro cya nyuma cyo gushaka umukobwa uhiga abandi Ubwiza, Uburanga , Umuco mu Burundi , Miss Burundi 2023.
Ni ibirori biza kuba kuri uyu wa Gatandatu bikabera mu nyubako izwi nka Donatus Conference Center mu Mujyi wa Bujumbura.
Ku ikubituro abakobwa 142 nibo bari biyandikishije mu irushanwa rya Miss Burundi 2023. Mu byasabwaga harimo ko umukobwa agomba kuba afite uburebure butari munsi ya metero 1,65, atarengeje ibiro 65.
Ikindi ni uko uwitabira iri rushanwa yasabwaga kuba atarigeze abyara cyangwa ngo ashake umugabo. Ndetse akaba atarigeze akatirwa n’inkiko. Nyuma yo gukorwa amajonjora, hasigayemo abakobwa 26 , nabwo baza kuvamo abandi hasigara abakobwa 11 aribo baza kurara bavuyemo Umukobwa wuje Ubwenge, Ubwiza n’Umuco kurusha abandi mu Burundi.
Uzakwegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 arahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500 Fbu.
Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi aragenerwa 2.500.000 Fbu, Igisonga cya Kabiri arahabwa 2.000.000 Fbu naho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe cyane aragenerwa 1.000.000 Fbu.
Uwari ufite ikamba rya Miss Burundi 2022 ni Ngaruko Kelly.