Icyogajuru cy’ikigo gishinzwe isanzure cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ( NASA) , cyari kimaze imyaka 20 mu isanzure biteganyijwe ko kiza gusandarira ku Isi kuri uyu munsi wo kuwa Gatatu.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe isanzure cyatangaje ko icyogajuru cyayo cyari cyaroherejwe mu isanzure muri 2002 kijyije mu mirimo ariko nyuma cyikaza kuburirwa irengero nyuma muri 2018 bakaza kongera kucyibona.
Kuri ubu NASA yatangaje ko icyo cyogajuru gipima ibiro 270 kiza kugwa ku Isi, nubwo NASA itaramenya aho kigwa nyirizina. Gusa NASA itanga ihumure ku batuye Isi ko kwica umuntu nta mahirwe menshi bifite kuko babara umuntu umwe mu bantu 2500.