Friday, September 20, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

New Zealand: 6 bapfuye abandi baburirwa irengero mu nkongi y’umuriro yibasiye amacumbi

Spread the love

Mu gihugu cya New Zealand haravugwa inkuru y’incamugongo y’uko abantu babarirwa muri batandatu bitabye Imana abandi bakaba baburiwe irengero kubera inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi.

Iri sanganya ryabaye Kuri uyu wa kabiri aho amacumbi yitwa ‘Loafers Lodge’ muri Wellington yibasiwe n’inkongi y’umuriro yatatse igisenge mu ijoro rwagati.

Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi yitwa Loafers Lodge

Bruce Stubbs, umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya inkongi muri New Zealand , (FENZ), yatangarije Itangazamakuru ko icyateye inkongi kitaramenyekana ndetse ko ibintu bikomeje guhanuka ku gisenge bikaba byagwiriye abantu bigahitana abantu batandatu mu gihe abandi 11 bakomeje gushakishwa kuko bataraboneka.

Tala Sili , umwe mu bantu bari batuye muri ayo macumbi ya Loafers Lodge , yavuze ko yabonye umwotsi utangiye kuzamuka maze nawe agahita ahitamo gusimbuka ava ku nyubako ya kabiri yikubita hasi aciye mu idirishya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles