Friday, February 14, 2025

Top 5 This Week

Related Posts

Nuno Gomes ukomoka muri Portugal yasuye Ishuri ritorezwamo abana bakina umupira w’amaguru, soma inkuru irambuye usobanukirwe

Spread the love

Umunyabigwi Nuno Gomes ukomoka muri Portugal yasuye abana bo mu Karere ka Burera bari gutyarizwa impano nk’abazavamo ibyamamare by’ahazaza muri ruhago.

Aba bana bafashwa binyuze muri Tony Football Excellence Programme, Umushinga w’Abanya-Israel washyiriweho guteza imbere abana bafite impano binyuze mu kwigisha imikino mu mashuri.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yatangije, anareba

 umukino w’abana b’abahungu n’abakobwa bo mu Mirenge itandukanye irimo uwa Cyanika na Butaro bamaze igihe batoranyijwe.

Iki gikorwa cyabereye ku Kibuga cyiswe “Turikumwe” kiri mu Murenge wa Cyanika. Mu bacyitabiriye harimo n’Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg.

Binyuze muri Tony Football Excellence Program, u Rwanda ruri gutangizwamo gahunda zizatuma ruvamo abakinnyi b’ibyamamare mu myaka iri imbere.

Uyu mushinga uhitamo abanyempano uhereye mu byaro. Wibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.

Ku wa 4 Nzeri 2022 ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye na Tony Football Excellence Programme (TFEP), amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022, ni yo yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Tony Football Excellence Programme yo gushinga amashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’uyu mushinga kizahera mu Turere dutanu ari two Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles