Ojera Joachim, Umugande akaba rutahizamu wa Rayon Sports, yatanze ubutumwa mbere y’uko ikipe ye icakirana na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Harabura amasaha make ngo mu Karere ka Huye, kuri sitade Mpuzamahanga hakabera umukino w’ishiraniro uzaba ari umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2023.
Ni umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports, irikuvugwamo urunturuntu.
Rutahizamu wa Rayon Sports, Ojera Joachim , yatanze ubutumwa mbere y’uwo mukino. Ojera aganira na Ishusho TV yagize ati” Ni umukino wanjye wa kabiri mpura na APR FC, Aba-Rayon niteguye kubashimisha . Ni umukino nk’indi yose kuri njye, itandukaniro n’uko uzatsinda azatwara igikombe”.
” Abafana ba Rayon Sports muze kudushyigikira , turabasezeranya umukino mwiza kuko turashaka igikombe”.