Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye barimo Guverineri Mushya w’Intara y’Uburengerazuba, umuyobozi mushya w’Ikigo k’igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group n’abayobozi mu Rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe nimwe ifitiye igihugu akamaro, RURA.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze itangazo rigaragaza abayobozi bashya bashyizweho n’Umukuru w’Igihugu.
Abayobozi bashya bashyizweho:
▪︎Lambert Dushimimana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.
▪︎Tessi Rusagara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Devolopment Fund.
▪︎Armand Zingiro, Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Ingufu n’Amashanyarazi, REG.
▪︎Dr Omar Munyaneza, Umuyobozi Mukuru, WASAC Group.
▪︎Umuhumuza Gisele, Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi.
▪︎Evariste Rugigana, Umuyobozi Mukuru wa RURA.
▪︎Dr Carpophore Ntagungira, Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere wa RURA.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.