Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaye mu gikorwa cyo guha izina rishya stade ya Kigali y’i Nyamirambo ubusanzwe izwi nka stade regional Nyamirambo ndetse agaragara ari mukibuga akinana n’abandi banyacyubahiro
President Paul Kagame asanzwe azwi nk’umufana w’umupira w’amaguru, by’umwihariko w’ikipe ya Arsenal, bizwi kandi ko akunda gukina Tennis.
Muri congere ya FIFA iteraniye i Kigali none kuwa gatatu habaye umuhango wo kongera Pelé ku izina rya stade ya Kigali, ubu yitwa Kigali Pele Stadium.
Perezida wa FIFA Giovanni Vincenzo “Gianni” Infantino yasabye ibihugu biyigize FIFA kwitirira imwe muri stade zabyo Pelé mu guha icyubahiro uyu mukinnyi wabaye icyamamare cyane mu mupira wapfuye mu mwaka ushize.
Mu Rwanda ibi byakozwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino n’intumwa zihagarariye ibihugu muri iyi nama rusange ya FIFA.
Nyuma y’ibyo bakinnye umukino wahuje amakipe abiri yiganjemo abakanyujijeho mu mupira ubu bari mu bikorwa binjyanye nawo cyangwa mu gutoza.