Friday, September 20, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Peter Dutton arasaba minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese kwerekana uruhande Igihugu cya Australia giherereyeho hagati ya Israel na Hamas.

Spread the love

Uhagarariye abatavuga rumwe na Leta muri Australia Peter Dutton avuga ko minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese akwiye guhaguruka akerekana uruhande igihugu cya Australia cyibogamiyeho, akomeza avuga ko Kandi ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero kigahitana abaturage muri Israel hagaragaye amashusho yabishimiye iyicwa ryaba baturage ba Israel Kandi ko ibyo birakwiye kugihugu cyabo.

ibi avuga ko byabereye munzu mberabyombi iherereye mu murwa mukuru Sydney, Kandi ko umutwe wa Hamas uri mu mitwe y’iterabwo icyi gihugu cyashyize ku rutonde rw’imitwe y’itera bwoba.

Avuga ko Kandi minisitiri w’intebe akwiye gutegeka abarimo minisitiri Tony Burke kuzamura ibendera rya Palestine kugeza igihe intambara izarangirira.

Intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas imaze gufata Indi ntera ndetse no kuvugisha ibihugu byinshi. dore ko kuri uyu munsi minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yemeje ko ibitero Israel irikugaba kuri Gaza ihanganye na Hamas bigiye kwiyongera

uhereye kugitero cy’ubutaka ndetse bakongera nibyo mu mazi nibyo mu kirere.

Abarebera hafi iyintambara bemeza ko hatagize igikorwa mu maguru mashya hashobora kuzisingamo ibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Iran, ndetse nibindi bihugu byo mu barabu muburyo buziguye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles