Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatumijwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ngi rwisobanure mu magambo ku bibazo biri mu bukerarugendo.
Mu jwezi kwa Gicurasi na Kamena 2023 , Abadepite bakoze ingendo zinyuranye mu gihugu badura ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere igihugu.
Mu gusura ibikorwa bigamije guteza ubukerarugendo , Abadepite babonye ahantu hatandukanye hari ibyanya by’ubukerarugendo, ibikorwa by’ubukorikori bikurura ababisura, ibigo bihugura abaturage ku kwita ku bukerarugendo n’ibindi, ariko basanga hanwe na hamwe ntiharatunganywa ngo habyazwe umusaruro.
Ibi byatumye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ifata umwanzuro wo gutumiza Umuyobozi Mukuru wa RDB ngo yisobanure mu magambo ku ingamba bafite zo gutunganya aho hantu hakabyazwa umusaruro.
RDB yatumijwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ngo yisobanure mu magambo.