Urwego rukuru rushinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko rwafunguye umupaka wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda. Ni mu butumwa byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'urwo rwego aho banditse ko Ubuyobozi Bukuru bw'abinjira n'abasohoka mu gihugu bumenyesha abantu bose ko umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare, ufunguwe ku bantu bose kuva uyu munsi, taliki ya 5 Nyakanga 2023. Umupaka wa Rwempasha ubaye umupaka wa 4 uzwi uhuza u Rwanda na Uganda nyuma y'umupaka wa Kagitumba, Gatuna na Cyanika ihuza u Rwanda na Uganda. Umupaka mushya wa Rwempa
Urwego rukuru rushinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko rwafunguye umupaka wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda.
Ni mu butumwa byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'urwo rwego aho banditse ko Ubuyobozi Bukuru bw'abinjira n'abasohoka mu gihugu bumenyesha abantu bose ko umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare, ufunguwe ku bantu bose kuva uyu munsi, taliki ya 5 Nyakanga 2023.
Umupaka wa Rwempasha ubaye umupaka wa 4 uzwi uhuza u Rwanda na Uganda nyuma y'umupaka wa Kagitumba, Gatuna na Cyanika ihuza u Rwanda na Uganda.


Umupaka mushya wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda.


Ni umupaka witezweho kongera uruza n'uruza hagati y'ibihugu byombi.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.