Irushanwa rya Nyanza Youth Football Competition ryari rimaze amezi ane rikinirwa mu Karere ka Nyanza ryegukanwe na Hope FTC mu byiciro byombi ni kuvuga mu batarengeje imyaka 15 n'abatarengeje 17. Kuva tarii ya 01 Mata 2023 mu Karere ka Nyanza yaberaga irushanwa ryiswe Nyanza Youth Football Competition ryari rifite intego yo kuzamura impano z’abana bakina umupira w’amaguru, gushishikariza abana kudata ishuli(school dropout) no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rugize Akarere ka Nyanza. Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n'urubyuruko rukina umupira w'amaguru ruri hagati y'imyaka 15 na 17, amarere

Irushanwa rya Nyanza Youth Football Competition ryari rimaze amezi ane rikinirwa mu Karere ka Nyanza ryegukanwe na Hope FTC mu byiciro byombi ni kuvuga mu batarengeje imyaka 15 n'abatarengeje 17.

Kuva tarii ya 01 Mata 2023 mu Karere ka Nyanza yaberaga irushanwa ryiswe Nyanza Youth Football Competition ryari rifite intego yo kuzamura impano z’abana bakina umupira w’amaguru, gushishikariza abana kudata ishuli(school dropout) no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rugize Akarere ka Nyanza.

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n'urubyuruko rukina umupira w'amaguru ruri hagati y'imyaka 15 na 17, amarerero y'umupira w'amaguru agera kuri 13 niyo yitabiriye aturutse mu Mirenge 9 ku 10 igize akarere ndetse abakinnyi bagera kuri 564 nibo bari bitabiriye.

Ku itariki 13 Nyakanga kuri Sitade ya Nyanza habereye imikino ya nyuma y'iryo rushanwa mu byiciro byombi.

Mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 15 , Hope FTC yaturutse mu Murenge wa Mukingo yahuye na UPLA yaturutse mu Murenge wa Busasamana.

UPLA yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Thunder muri ½ iyitsinze penaliti 5-3 nyuma y'uko umukino wari warangiye amakipe anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Hope yo muri ½ yatsinze Amaregure FTC yo muri Busasamana ibitego 2-1, imikino yose yabereye kuri sitade ya Nyanza.

Hope y'abatarengeje imyaka 15 yaje gutwara igikombe itsinze UPLA ibitego bibiri kuri kimwe .

Mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 17 naho ikipe ya Hope FTC yatwaye Igikombe itsinze Mugandamure penaliti enye kuri eshatu nyuma y'uko umukino wari warangiye impande zombi zinganya igitego kimwe kuri kimwe.

Abateguye irushanwa bavuga ko irushanwa nk’iri rizahita ryongera rigatangira cyane ko hari amarerero amwenamwe atarabashije kwitabira mu 

gutangira iri. Ubwo irushanwa rizasubukurwa hazakinwa irushanwa rya U13, U15, U17 na U20 mu karere ndetse n'amakipe/amarerero barateganya ko aziyongera.

Ibikombe byahataniwe.

Hope y'abatarengeje imyaka 15 niyo yegukanye igikombe itsinze UPLA.

Kapiteni wa Hope U 15 ashyikirizwa igihembo.

UPLA y'abatarengeje imyaka 15 yabaye iya kabiri.

Mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 17 hope na none yatwaye Igikombe.

Umutoza Hamza uzwiho kuzamura impano, atanga ibahasha yarimo ishimwe ku batwaye Igikombe.

Mugandamure yabaye iya kabiri itsindiwe kuri penaliti.

Amakipe mu byiciro byombi yari yitabiriye.

A little more informed. A little more connected.