Perezida Paul Kagame, yakiriye indahiro y'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, avuga ko uru rwego rugomba gufatanya n'inzego kugira ngo ubutabera butangwe kandi vuba. Inama y'Abaminisiti yateranye ku wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida Kagame, niyo yagize Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, asimbuye Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wari kuri uwo mwanya kuva muri Mata 2018. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro ye mu muhango wabereye mu Biro by'
Perezida Paul Kagame, yakiriye indahiro y'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, avuga ko uru rwego rugomba gufatanya n'inzego kugira ngo ubutabera butangwe kandi vuba. Inama y'Abaminisiti yateranye ku wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida Kagame, niyo yagize Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, asimbuye Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wari kuri uwo mwanya kuva muri Mata 2018. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro ye mu muhango wabereye mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka ishize RIB yateye intambwe igaragara mu kugenza ibyaha ko kandi ibi bimaze kuba inkingi ikomeye y'umutekano w'Igihugu. Ati "RIB yateye intambwe igaragara mu kugenza ibyaha kandi ibi bimaze kuba inkingi ikomeye y'umutekano mu gihugu cyacu." Yavuze ko hagenda haboneka imikoranire y'amatsinda mpuzamipaka y'abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire abantu nabi. Ati "Ibyaha by'ubukungu bikomeje kwiyongera harimo uburiganya mu ishoramari ndetse n'ibindi bikorwa bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo" Yavuze ko ibyo byose bigira ingaruka mbi ku baturage baba batabizi, bikabangamira imibereho yabo. Ati "Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite tugahangana n'izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso." Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakwiriye n o gukoresha ubwenge buhangano (Artificial intelligence) mu kubaka ubushobozi bwo kugenza ibyaha Ati" RIB igomba gufatanya n'inzego bireba kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza." Akomeza agira ati" Kuba inyangamugayo nabyo bikwiriye kwitabwaho bikaba ishingiro ry'ibikorwa byacu byose." Umukuru w'Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanizizera.

Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Col. Pacifique Kayigamba Kabanda.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.