Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje abasifuzi bazasifura umukino w’Igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda ( Super Cup) 2023.
Ku itariki 12 Kanama 2023, Saa Kenda z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium hazabera umukino wa Super Cup ya 2023 uzahuza ikipe ya APR FC yatwaye Igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere na Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino kugeza ubu itike zamaze gushira, FERWAFA yamaze amatsiko abifuzaga kumenya Abasifuzi bazakiranura aba bakeba b’ibihe byose muri ruhago Nyarwanda.
FERWAFA inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko uyu mukino wa Super Cup, mu kibuga hagati uzasifurwa na Uwikunda Samuel nk’umusifuzi wo hagati, Mutuyimana Diedonne na Ishimwe Didier bakaba abasifuzi bo ku mpande mu gihe Rurisa Patience azaba ari umusifuzi wa kane, Mugabo Eric akaba umusifuzi wakwifashishwa habaye ikibazo naho Hakizimana Louis akaba akaba uwakwifashishwa mu gihe umusifuzi wo hagati agize ikibazo. Comiseri w’umukino azaba ari KAYIJUKA GASPARD.
Uwikunda Samuel uzaba ari unusifuzu wo hagati.
APR FC yaherukaga gutwara Igikombe cya shampiyona.
Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro.