Urwego rushinzwe kurinda imbibi muri Australia ( Australian Border Forces) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore w’imyaka 28 akekwaho kwinjiza imbunda mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byabaye ku Cyumweru, ubwo umugore ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari uvuye Los Angeles aje Australia, ubwo yarageze ku kibuga cy’indege cya Sydney , abashinzwe gusaka baramusatse bamusagana imbunda izengurukijweho zahabu ku gifuniko.
Imbunda bivugwa ko yafatanywe umugore
Umwe mu bashinzwe umutekano w’imipaka yavuze ko uwo mugore iyo mbunda atari ayifitiye uburenganzira bwo kuyinjiza mu gihugu cyangwa kuyitunga. Gusa icyo bishimira n’uko bahise bayifata itaragera mu bantu ndetse ikaba itaririmo amasasu.
Abakozi ba Australian Border Forces batangaje ko uwo mugore azagezwa mu nkiko ashinjwa kwinjiza imbuda mu gihugu atabifitiye uburenganzira , ndetse ashobora kuzafungwa imyaka 10.