Umugabo ukomoka mu Bubiligi Thierry Sarasyn yanditse amateka yo kuzenguruka ibihugu byinshi mu gihe gito. Thierry Sarasyn yazengurutse ibihugu 15 mu masaha 24 akoresheje moto.
Thierry Sarasyn yatangiye urugendo ku mugoroba wo ku wa Gatanu arusoza ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gicurasi 2023.
Uyu magabo usanzwe azwiho gutwara Moto, yahagurukiye muri Pologne mu gace ka Koniaków, amasaha 24 yuzura ageze i Eijsden mu Buholandi, amaze kuzenguruka ibihugu 15 byose na moto.
Thierry Sarasyn , yashyizeho agahigo gashya akuyeho ak’ Umumutaliyani, Valerio Boni wakegukanye mu mwaka ushize. Icyo gihe we yageze mu bihugu 11, gusa muri uwo mwaka Sarasyn ahita amuhigika azengurutse 13.
Ikinyamakuru Euro day cyatangaje ko kuva icyo gihe yahise yumva ko bishoboka akongeraho ibihugu bibiri ku byo yari yazengurutse nk’uko yari yantuze mu bihugu 13.
Thierry Sarasyn, akoresheje Moto yo mu bwoko bwa Kawasaki Versey 1000, yanyuze muri Pologne, Repubulika ya Check , Slovakia, Hongria, Croatia, Slovenia , u Butaliyani, Autriche, u Budage, Liechtenstein, u Busuwisi, u Bufaransa, Luxembourg n’u Bubiligi mbere yo gusoreza mu Buholandi.
Thierry Sarasyn wazengurutse ibihugu 15 kuri Moto mu gihe cy’amasaha 24 gusa
Uyu mugabo akuyeho agahigo k’Umutaliyani Valerio Boni wazengurutse ibihugu 11