Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Buhinde bwemeje ko Perezida Putin atazitabira inama ya G20

Spread the love

U Buhinde bwemeje ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin atazitabira inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi izwi nka ‘ G20 Summit’ izabera New Delhi.

Kuva ku itariki 9-10 Nzeri 2023, mu murwa mukuru w’u Buhinde New Delhi hazabera inama ya 18 izahuza abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma by’abanyamuryango b’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Iyi nama izakirwa n’ubuhinde, amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, aravuga ko Perezida Putin yagiranye ikiganiro kuri Telephone na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, amubwira ko atazitabira iyo nama ko ahubwo azohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bwana Sergey Lavrov.

 Amakuru avuga ko Putin muri ibi bihe ari kwirinda kwitabira Inama Mpuzamahanga Kugira ngo atazatabwa muri yombi kuko n’inama iheruka ya BRICS yayitabiriye ku ikoranabuhanga.

Itsinda rya G20 rigizwe n’ibihugu 19 n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi ( European Union) ibyo bihugu ni Argentina, Australia, Brazil, Canada, China, Germany, France, India, Indonesia, Italy, Japan, Repubulika ya Korea, Mexico, U Burusiya , Saudi Arabia, Afurika y’Epfo, Turkey, U Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Vladimir Putin muri iyi minsi ntarikwitabira inama Mpuzamahanga zitandukanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles