Friday, February 14, 2025

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda na Serbia byasinyanye amasezerano y’ubucuruzi n’ikoranabuhanga

Spread the love

Ibihugu by’u Rwanda na Serbia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gukemura bimwe mu bibazo byabonekega mu bijyanye niboneka ry’ibiribwa ndetse n’ikoranabuhanga.

Serbia nk’ igihugu gikungahaye ku bihingwa by’ibinyampeke birimo ibigori n’ingano. Kuko nk’ibigori cyeza Toni zirenga miliyoni 8 mu gihe cy’umwaka umwe , bikigira igihugu cya 7 ku Isi. cyohereza ibigori hanze y’igihugu.

Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, Bwana Tomislav Momirović , Minisitiri w’ubucuruzi muri Serbia. Minisitiri Tomislav yahuye na Bwana Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda , baganira uburyo umubano w’ibihugu wakomeza kwaguka.

Muri ibyo biganiro niho hasinyiwe amasezerano arimo ay’uko u Rwanda rwazajya rukura ingano n’ibigori muri Serbia , n’u Rwanda rukoherezayo icyayi n’ikawa. u Rwanda rwagiye ruhura n’ikibazo cyo kubura ingano nyuma y’uko intambara y’u Burusiya na Ukraine itangiye, kuko 68% by’ingano u Rwanda rwakuraga hanze y’igihugu zaturukaga mu Burusiya.

Usibye ayo masezerano y’ubucuruzi , u Rwanda na Serbia byanasinyanye n’amasezerano arimo ayo kwagura ubufatanye mu ikoranabuhanga aho u Rwanda ruzohereza abanyeshuri kwihugura muri Serbia.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles