Thursday, May 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda n’u Buyapani byasinyanye amasezerano azafasha kugenzura ibinyabiziga

Spread the love

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasinyanye amasezerano n’Ubuyapani y’inkunga ya miliyari 2 z’amayeni ( miliyari 16.3 Frw).

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yasinyanye amasezerano n’u Bayapani bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda Isao FUKUSHIMA.

Ni amasezerano akubiyemo inkunga ya miliyoni $14.6 ni ukuvuga angana na miliyari 16.3 Frw.

Iyi nkunga izakoreshwa mu mushinga ugamije kugenzura urujya n’uruza mu Mujyi wa Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga ry’Abayapani rizwi nka ‘Moderato’,ryifashishwa mu kugenzura ibinyabiziga cyane cyane ahahurira abantu benshi, amatara atanga uburenganzira bwo kugenda cyangwa guhagarara ku bakoresha umuhanda.

Uyu mushinga witezweho kugabanya by’umwihariko umubyigano w’imodoka ugaragara mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba bikanateza ikererwa ry’abatega imodoka mu buryo bwa rusange ndetse n’ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Imari rubitangaza.

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Dr. Uzziel Ndagijimana ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Isao FUKUSHIMA, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles