Tuesday, March 18, 2025

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda rwatewe mpaga

Spread the love

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ( Amavubi) yatewe mpaga, kubera gukinisha Muhire Kevin afite amakarita abiri y’umuhondo, ku mukino Amavubi yanganyije na Bénin 1-1, mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yafashe umwanzuro wo gutera mpaga u Rwanda nyuma yo gusanga rwarakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo ku mukino waruhuje na Bénin.

Ku mugoroba wejo hashize ku itariki ya 16 Gicurasi, nibwo CAF binyuze mu kana gashinzwe imyitwarire katangaje umwanzuro wako.

Muhire Kevin wakinishijwe afite amakarita abiri y’umuhondo

Uyu mwanzuro uvuga ko “u Rwanda rutewe mpaga y’ibitego 3-0.’’ CAF yakomeje itangaza ko uyu “nta bundi bujurire bwemewe kuri uyu mwanzuro.’’

Ku itariki 29 Werurwe nibwo ikipe y’Igihugu yakinnye na Benin mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024. Umukino urangiye nibwo Benin yareze u Rwanda ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ibaruwa ya CAF imenyesha u Rwanda mpaga

Muhire yabonye ikarita y’umuhondo ya mvere ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.Ibintu byatumaga adakina Umukino na Benin wabereye I Kigali.Guterwa mpaga ku Rwanda byatumye ruhita ruba urwanyuma mu itsinda n’amanota abiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles