Umuhanzikazi Evelyn Nakabira wamamaye nka Evelyn Love cyangwa Evelyn Lagu yitabye Imana ku myaka 41 y’amavuko azize uburwayi bufitanye isano n’umutima n’impyiko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Dail Express na Dail Monitor byabyutse byandika ko Umuhanzikazi Evelyn Lagu yapfuye apfiriye iwe mu rugo mu gace ka Nabugabo.
Aya makuru yaje kwemezwa na Edirisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, umuhanzi mugenzi we akaba anayobora Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda ,Uganda National Musicians Association (UNMF),.
Eddy Kenzo yagiye ku mbuga nkoranyamaga ze ashyiraho amatoto ari kumwe na Evelyn Lagu ayaherekesha amagambo arimo amaganya avuga uburyo ku wa Kabiri w’icyumweru cyashize barikumwe none akaba apfuye.
Eddy Kenzo yanditse ati ” Twafashe iyi foto kuwa Kabiri ushize turi kuri Jam . Sinakwizera ko ugiye nshuti yange Evelyn Lagu “.
” Warwanye intambara ikomeye mushiki wange, roho yawe izaruhukire mu mahoro”.
Evelyn Lagu yavutse ku itariki 2 Kamena 1982 mu gace ka Kalungu, aterwa na nyirasenge nyuma y’uko ababyeyi be bari bitabye Imana akiri muto cyane. Lagu yatangiye umuziki mu mwaka wa 2000 aririmba afasha abandi ( backup artist), nyuma atangira kuririmba nk’uwabigize umwuga ndetse anamamara mu ndirimbo zirimo Ogumanga, Ngukuwadde, Silkyatya, na Kasita Bakuleka. Gusa yaje kugira ikibazo cyo kurwara impyiko ndetse muri 2021 yajyiye muri Turkey ngo bamushyiremo indi mpyiko ariko abaganga basanga ntibyakunda kubera ubuzima bwe.
Eddy Kenzo arikumwe na Evelyn Lagu witabye Imana.