Thursday, October 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umugore yabonye ibitangaza nyuma yo kumara hafi umunsi mu mva yashyinguwemo ari muzima

Spread the love

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 36 y’amavuko wo mu gihugu cya Brazil mu gace kitwa Visconde do Rio Branco, muri Leta ya Minas Gerais, yahuye n’ibyo wakwita ibitangaza nyuma yo kurokorwa amaze amasaha 10 mu mva yari yashyinguwe ari muzima.

Uyu mubyeyi w’abana bane yari yarabuze kuva ku itariki 28 Werurwe, avanywe mu rugo n’abasore batatu, bicyekwa ko aribo bari bamushyinguye arimuzima nyuma y’uko yari yabuze amafaranga abaha y’ibiyobyabwenge y’abacururizaga.

Uwo mugore ajya kurokorwa byaturutse ku maraso n’asima bitose babonye imbere y’igituro yari yashyinguwe, ubwo abari aho babonaga ayo maraso baregereye bumva ijwi ry’umuntu wari gutakiramo. Barebye basanga ni umugore wari umaze amasaha 10 ashyinguwe ari muzima.

Polisi yo muri ako gace yatangaje ko yahise ifunga abagabo babiri bicyekwa ko aribo bari bashyinguye uwo mugore mugihe yaburaga amafaranga y’ibiyobyabwenge yabacururizaga . Polisi kandi ivuga ko umwe agishakishwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles