Friday, September 20, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuhanzi Colo Boy yasohoye indirimbo nshya, ateguza ibitaramo muri iyi mpeshyi

Spread the love

Niyibirora Claude ukoresha izina rya Colo Boy mu muzika Nyarwanda yasohoye indirimbo nshya yise ‘ Ibinyoni’, anateguza abakunzi be igitaramo muri iyi mpeshyi.

Tariki 16 Kanama 2023, nibwo umuhanzi Colo Boy yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘ Ibinyoni’,ikaba iri mu njyana ya Afrobeat, amajwi akaba yarakozwe na Mazz Beatz,amashusho yo atunganwa na Shema direct.

Mu kiganiro Hobe news yagiranye na Colo Boy ku murongo wa Telefone yatangaje ko gukora iyi ndirimbo byaturutse ku busabe bw’abafana be kuko ataherukaga guukora indirimbo nshya, ndetse ko n’ibihihe bya ‘ Summer Time ‘ yarakenye gukora indimo ibyinitse.

Ati ” Nk’umuhanzi njya gukora iyi ndirimbo narebye uburyo urubyiruko muri iyi ‘summer time’ ruri kwitabira ibitaramo n’ibirori, ndavuga nti uwakora indirimbo ibyinitse ko yanezeza abafana bange kandi bari bamaze igihe banansaba guta hanze undi muzigo mushya”.

Colo Boy yabuze ko iyi ndirimbo yayitondeye ku buryo yumva yazamugeza ku rwego rushimishije ndetse abakunda umuziki mu gihugu bakamumenya kuko ubu bisa nkaho igice cya Amajyepfo y’igihugu aricyo yigaruriye.

” Ibinyoni numva izazamura Urwego rwange kuko ubu Amajyepfo niyo anzi cyane”.

Colo Boy kandi yadutangarije ko mbere y’uko abanyeshuri basubira mu mashuri ashaka kuzategura ibitaramo bibiri mu turere rwa Nyanza na Huye gusa yirinze kugira byinshi abuvugaho y’aba abahanzi azatumira cyangwa imigendekere yacyo.

Ibinyoni ni indirimbo ya gatatu uyu muhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Nyanza akoze nyuma y’iyitwa Akana yahereyeho ndetse na Bakwame yari yabanjirije iyo, izi ndirimbo zose zikaba ziri kuri YouTube Channel ye yitwa ‘ Coloboy Official’. 

Wanyura hano ukareba indirimbo:

https://youtu.be/oP2p-CN3tD4

Colo Boy uvuga ko iyi mpeshyi ashaka gukora ibitaramo.

Colo Boy uvuga ko umuziki we uzamugeza kure.

Colo Boy ubwo yari mu ufatwa ry’amashusho y’indirimbo ye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles