Friday, September 20, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuyaga ugendera ku muvuduko wa 100km/h wibasiye New South Wales

Spread the love

Inkubi y’umuyaga ugendera ku muvuduko w’Ibirometero 100 ku isaha ( 100Km/h) wibasiye umujyi wa Illawarra muri Leta ya New South Wales mu gihugu cya Australia.

Ibiro bishinzwe Iteganyagihe muri Australia (The Bureau of Meteorology -BOM) byatangaje ko uduce twa Jervis Bay, Shellharbour na Nowra  twibasiwe n’inkubi y’umuyaga udasanzwe.

Ibiro bishinzwe ubutabazi byatangaje ko uwo muyaga wangije imiyoboro y’amashanyarazi bikaba byatumye ingo zirenga 7000 zibura amashanyarazi mu duce twa Jervis Bay, Shellharbour na Nowra.

Urwo rwego Kandi twatangaje ko mu gitondo rwari rumaze kwakira abantu 200 bahamagara bifuza ubutabazi cyane cyane abatuye mu duce twa Dapto na Kiama duherereye ku nkombe.

Ubuyobozi bukomeza kuburira abaturage kuguma mu nzu mu gihe umuyaga ukomeje mu rwego rwo kwirinda ko bagwirwa n’ibiti bikomeje kugwa bitewe n’umuyaga. Ubuyobozi kanfi busaba abaturage kwirinda guparika imodoka munsi y’ibiti kuko bikomeje kugwa.

Ibiti byagwiriye imodoka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles