Umutoza wa Rayon Sports Yameni Zelfani ukomoka muri Tunisia agiye kongera gucakirana n’umufaransa Thierry Froger uzatoza ikipe ya APR FC , nyuma y’uko bigeze guhura umwe akandagaza undi.
Ku ikubituro ikipe ya Rayon Sports niyo yatangaje ko yasinyishije umutoza ukomoka muri Tunisia witwa Yamen Azelfani, uyu mutoza yamaze kugera no mu Rwanda, atangira n’akazi.
APR FC nayo nubwo itaremeza umutoza mukuru ku mugaragaro ariko amakuru yizewe aravuga ko uyu mutoza azaba Umufaransa Thierry Froger watoje amakipe arimo TP Mazembe mu 2017, USM Alger yavuyemo mu 2021,Lille na Nîmes zo mu Bufaransa ndetse n’ikipe y’igihugu ya Togo.
Aba batoza bombi bafitanye inzigo kuko muri 2028 barahuye maze Yameni Zelfani atsinda Froger ibitego bine ku busa.
Icyo gihe Thiery Froger uzatoza APR FC yatozaga USM Alger yo muri Algeria. Yameni Zelfani uzatoza Rayon Sports we yatozaga ikipe ya Al -Merrikh SC yo muri Sudan .
Amakipe yombi yahuriye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Abarabu (Arab Club Champions Cup), muri uyu mukino wabaye taliki 19 Ugushyingo 2018 warangiye ikipe ya Al-Merrikh inyagiye USM Alger ibitego 4-1.
Yameni Zelfani uzatoza Rayon Sports.
Umufaransa Thierry Froger uzatoza APR FC.