Leandre Willy Essomba Onana, Umunya- Cameroon, ukinira ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda, yatangaje icyo yasabye kugira ngo yemere gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi.
Muri iyi minsi muri ruhago nyarwanda, hakomeje kuvugwamo inkuru y’uko hari uburyo bwo kongera abakinnyi batandukanye mu ikipe y’Igihugu cyane cyane bakomoka mu bihugu bindi.
Leandre Onana washimwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, bakanamwifuza mu mwambaro w’Amavubi
Ku ruhembe rw’abakinnyi bavugwa ni , Leandre Willy Essomba Onana, usanzwe ukinira Rayon Sports mu Rwanda. Abenshi bavugaga uyu rutahizamu w’imyaka 22 kubera ubuhanga bwe kuko ubu amaze gutsinda ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka n’ibitego 5 mu Gikombe cy’Amahoro.
Leandre Onana , aganira na Radio B&B FM , yahishuye ko yasabye miliyoni 80 ngo azemere gukinira Amavubi.
Onana wamaze kugaragaza ubuhanga bwe mu mupira w’amaguru
Onana yagize ati:” Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera. Gusa hari ibyo nasabye nabona nkafasha umuryango wange , nkakinira u Rwanda.
Nasabye $ 80,000, gukinira Amavubi”.