Thursday, October 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Yarwanye muri Iraq na Afghanistan! Ibyihariye kuri Yassine Chueko usigaye urinda Messi kuva mu rugo kugeza mu kibuga

Spread the love

Kuva Lionel Messi yava mu Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa akerekeza muri Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asigaye agaragara arinzwe n’umugabo w’ibizigira, ufite umutwe uzira umusatsi ndetse n’ubwanwa bwinshi.

Ku itariki 07 Nyakanga 2023 nibwo ikipe ya Inter Miami binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kumvikana na Lionel Messi ko agomba kuza kiyikira mu mu myaka ibiri irimbere, Lionel Messi waje kwerekanwa ku itariki 16 Nyakanga 2023, kuva icyo gihe asigaye arindwa na Yassine Chueko kuva iwe aho atuye kugeza kuri sitade ndetse no mu kibuga aba amuhanze ijisho 

Yassine Chueko ni Umugabo ufite Ubwenegihugu bwa Amerika ariko ufite amamoko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, Yassine warangijwe akazi ko kurinda Messi n’umuryango we, amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye avuga ko uyu mugabo yahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Amerika ‘ Navy Seals’ ndetse akaba yari mu ngabo za Amerika zarwanye muri Iraq na Afghanistan ubwo USA yajyaga mu ntbara yise iyo kurwanya iterabwoba.

Yassine Chueko yajr kuva mu Gisirikare cya Amerika nyuma aba umwarimu w’igisha imikino jyarugamba irimo taekwondo no guterana amakofi ‘boxing’. Ubwo Lionel Messi yageraga i Miami, David Beckham usanzwe ari umuyobozi wa Inter Miami yahaye akazi Yassine Chueko ngo abe umurinzi wa Messi n’umuryango we kuva mu rugo rwabo kugeza ku kibuga aho aba ashinzwe kureba niba ntawahutaza Lionel Messi.

Lionel Messi ubu akomeje gufasha ikipe ya Inter Miami kuko kuva yayigeramo 

Mu mikino 8 amaze gukina yatsinzemo ibitego 10 ndetse anatanga mipira 3 yavuyemo ibyo bitego, ayifasha gutwara igikombe cya League Cup anayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa US Open Cup.

Yassine Chueko urinda Messi kuva iwe mu rugo kugeza ku kibuga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles