Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abakinnyi 10 bahembwa amafaranga menshi muri Saudi Arabia

Spread the love

Kuri ubu umwe mu nkuru ikomeza kugaruka mu bitangazamakuru ni uburyo amakipe akina shampiyona y’ikiciro cya Mbere muri Saudi Arabia akomeje kugura abakinnyi benshi kandi babahemba amafaranga atubutse.

Inkundura yo kuzana abakinnyi bakomeye muri Saudi Arabia yatangiye mu kwa Mbere uyu mwaka ubwo kizigenza Cristiano Ronaldo yajyaga mu ikipe ya Al Nassr avuye mu ikipe ya Manchester United.

Muri iyi mpeshyi ibintu byakomeje gufata indi ntera ubwo abakinnyi bakomeye kandi batandukanye bajyaga muri Saudi Arabia barimo Riyad Mahrez, Jordan Henderson, Karim Benzema, N’Golo Kante, Edouard Mendy ndetse n’abandi.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi 10 bahembwa amafaranga menshi muri iyi shampiyona yabaye iyo kujya kuyoramo amafaranga.

10.Ruben Neves

Ruben Neves wakiniraga ikipe ya Wolves, muri iyi mpeshyi yaguzwe muri na Al-Hilal miliyoni 47 z’Amayero. 

Ruben Neves niwe mukinnyi uza ku mwanya wa 10 mu guhembwa amafaranga menshi muri Saudi Arabia,azajya afata ibihumbi 288 by’amapawundi ku cyumweru.

9.Roberto Firmino

Roberto Firmino, umunya-Brazil wakiniraga ikipe ya Liverpool mu gihugu cy’u Bwongereza, muri iyi mpeshyi yaje kujya gukinira Al- Ahli.

Ibifurumba bihabwa uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko ahembwa ibihumbi 326 by’amapawundi ku cyumweru.

8.Marcelo Brozovic

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu mwaka ushize w’imikino yakinaga muri Inter Milan gusa yanze kuhaguma ahubwo ahitamo kujya kwikinira muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia. Marcelo Brozovic niwe uza ku mwanya wa 8 mu bahembwa amafaranga menshi,ahabwa ibihumbi 403 by’amayero.

7.Kalidou Koulibaly

Uyu myugariro wa Senegal, umwaka usgize yahoze akinira ikipe ya Chelsea mu Bwongereza, ariko muri iyi mpeshyi ajya mu Ikipe ya Al-Hilal.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 azajya ahembwa ibihumbi 576 by’amapawundi ku cyumweru.

6.Jordan Henderson

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Jordan Henderson wakiniraga Liverpool yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Al-Ettifaq.

Agiye guhura n’umunyabigwi wa Liverpool, Steven Gerrard nawe wahawe akazi nk’umutoza mukuru wa Al-Ettifaq. 

Jordan Henderson azajya ahembwa ibihumbi 692 by’amapawundi, ibi bimugira umukinnyi wa 5 uhembwa amafaranga menshi muri Saudi ndetse akaba n’umwongereza uhembwa menshi kurusha abandi.

5.Riyad Mahrez 

Riyad Mahrez taliki 28 Nyakanga 2023 nibwo yasezeye kuri Manchester City maze asinyira ikipe ya Al-Ahli yo muri Saudi Arabia.

Uyu mukinnyi azaba akinana na Eduard Mendy wahoze akinira Chelsea ariko akaba atari kuri uru rutonde rw’abakinnyi 10 bahembwa amafaranga menshi. Mahrez uza ku mwanya wa 4 azajya ahembwa ibihumbi 750 by’amapawundi ku cyumweru.

4. Sadio Mane afata ibuhumbi £716,000, uyu mukinnyi yavuye muri Bayern Munich ajya muri Al Nassr.

3.Ngolo Kante

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa,Ngolo Kante yahisemo kuva muri Chelsea yerekeza muri Al-Ittihad agiye gukinana n’abarimo Karim Benzema na Jota.

Ngolo Kante niwe uza ku mwanya wa 3 mu bahembwa amafaranga menshi muri Saudi Arabia aho afata miliyoni 1.6 y’amapawundi.

2.Karim Benzema 

Karim Mostafa Benzema yavuye muri Real Madrid yari amazemo imyaka 11 yaje kujya mu ikipe ya Al-Ittihad.

Benzema ku cyumweru ahembwa miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu ku cyumweru.

1.Cristiano Ronaldo

Uyu mukinnyi umaze amezi umunani muri Arabia Saudite akaba yaranabaye uwakanguriye abandi bakinnyi kujya muri iki gihugu.

Cristiano Ronaldo yagiye muri Al Nassr avuye muri Manchester United nyuma yo gushwanwa. Kugeza ubu Ronaldo ahembwa miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane ku cyumweru. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles