Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abanyarwanda batuye muri Australia bakoze Siporo rusange _AMAFOTO

Spread the love

Abanyarwanda 50 batuye muri Australia cyane cyane muri Leta ya Queensland mu mujyi wa Brisbane bitabiriye Siporo rusange igamije kwirinda indwara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri, Umuryango w’abanyarwanda batuye muri Queensland ufatanyije na Mental Health Task Force Queensland bitabiriye Siporo rusange yabereye mu gace ka Kangaroo Point i Brisbane.

Abari hagati ya 40 na 50 bitabiriye Siporo bahereye mu gace ka Kangaroo point, Brisbane, batangira biruka kuva ku isaha ya saa Mbiri n’igice za mu gitondo, kuva ku isaha ya saa Tatu n’igice abitabiriye bazatangira kugenda bananura amaguru ibizwi nka ‘Walking’.

Abateguye iyi Siporo bavuga ko Ari kimwe mu bikorwa bihuza Diyasipora y’Abanyarwanda, kuko iyi yo isanzwe iba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Kuri iyi nshuro ho iyo siporo yari ifite umwihariko w’uko yari ifite intego y’uko abaturage bagomba kugira Ubuzima buzira indwara, kuko umufatanyabikorwa wayo yari Mental Health Task Force ya Queensland, yatanze ikiganiro cy’uburyo umuntu yakwirinda indwara akoresheje Siporo.

Abitabiriye Siporo baganirijwe ku buryo wakwirinda indwara ubifashijwemo na Siporo.

 

Ni Siporo yitabiriwe n’urubyiruko cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles