Imbere y’umwami Charles III, itorero “Urukerereza” ryanditse amateka
Mu minsi itatu ishize, nibwo itorero ry’igihugu cy’u Rwanda “Urukerereza” ryataramiye abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umunsi wa “Commonwealth” waberaga mu Bwongereza. Ni umunsi wizihizwa buri mwaka ku wa mbere w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa gatatu (Werurwe).
Muri ibyo birori itorero “Urukerereza” ry’u Rwanda, ryahawe iminota itatu n’igice yo gususurutsa abitabiriye uyu munsi wa “Commonwealth”. Bataramiye abo banyacyubahiro imbyino n’indirimbo nyinshi zitandukanye za kinyarwanda zirimo “Uzaze Urebe” n’izindi,… ndetse abari bitabiriye ibyo birori wabonaga ko bishimiye imbyino zabo.
Muri ibyo birori byabereye i “Westminster Abbey”, Umwami Charles III yahaye icyubahiro umwamikazi Elizabeth II, amushimira ku bwitange yagize mu myaka yose 70 yamaze ayobora u Bwongereza.
Ibyo birori byitabiriwe n’abandi bagize umuryango w’ibwami barimo: Princess Camilla, Prince William, Princess Anne n’abandi,… Ubutumwa umwami Charles III yatanze kubitabiriye umunsi wa “Commonwealth”, nibwo bwa mbere atanze kuva yagera ku ngoma.