Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ambasade y’u Rwanda muri muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yahaye ubwenegihu Ahmad Subhi AbdelKarim.

Spread the love

Ambasade y’u Rwanda muri muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yahaye ubwenegihu Ahmad Subhi AbdelKarim.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kugururira amarembo abifuza kurugana haba mu buryo bwo kurutembera ndetse no kuruturamo hakomeje kugaragara abantu benshi babanyamahanga bifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umukobwa ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu witwa Ahmad Subhi AbdelKarim abaye uwakabiri mu minsi yavu cyane uhawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yuko agaragaje ko akunda u Rwanda Kandi yifuza kuba umunyarwandakazi maze mu Rwanda akajya ahafata nko murugo.

Mu magambo yatangaje ubwo yamaraga guhabwa ubwenegihugu yavuze ko yishimiye cyane kuba abonye ubwenegihugu bw’u Rwanda ngo kuko yari amaze Igihe yiyumva nku munyarwandakazi Kandi yumva akunze u Rwanda.

Ahmad Subhi AbdelKarim yagize ati”Uyu munsi, nahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Nejejwe cyane no kwita u Rwanda igihugu cyanjye kavukire, Ni ishema ryinshi kuri njye kumenyekana ku mugaragaro nk’umuturage w’u Rwanda. Noneho nshobora kwishimira kuvuga ngo “UMUNYARWANDA”.

Igihugu cy’u Rwanda ni kimwe mubihugu muri Afurika bigaragaramo umutekano usesuye ndetse no kwihuta kwiterambere muburyo butangaje Kandi hakiyongaho no kuzamura ubushobozi kubinjyanye nikorana buhanga ibi bituma abantu benshi baturutse Ku migabane itandukanye kw’isi bifuza gusura, gutura ndetse no gutembera u Rwanda.

         Amafoto ya Ahmad Subhi AbdelKarim.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles