Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Umugabo akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana babakobwa babiri

Spread the love

Umugore ukuri muto yafashwe ku ngufu nyuma yo gukubitwa hasi akabura ubwenge ibi byabereye mu mujyi wa New South Wales,police Kandi yashyize hanze amashusho ya CCTV yereka uyu mugabo agira uruhare mu gusabyanya abana babiri ba bakobwa bakiri bato muri uku kwezi.

Polisi ivuga ko umwana umwe muri bo w’imyaka 19 yafashwe ku ngufu nyuma yo kujugunywa hasi ndetse akanakubitwa , ngo n’Inyuma yaho uyu mwana w’umukobwa yiyegereje umuntu atazi ufite ubwanwa bwogoshe mu muhanda wa Bourke ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mwana w’umukobwa nyuma mbere Yuko ajyanwa Kwa Muganga yarataramenya uwa muhohoteye uwariwe kuko yamwitiranyaga n’umumotari wahiswe ujyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi gusa nyuma bagasanga siwe wakoze icyo cyaha.

Polisi Kandi ikomeje iperereza kuri ibyo birego ngo irebe ko bifitanye isano nikindi kirego cy’urugomo cyakorewe umugore w’imyaka 18 ku ya 5 Mata ,ubwo uwo mugore yegeraga umugabo utanzwi mu muhanda wa Blackshaw aka mukubita urushyi, Polisi yavuze ko yakomeje kumukubita amaze kugwa hasi, ariko abasha gutoroka.

Uyu mukobwa ukuri muto yajyanwe mu bitaro kugirango avurwe ibikomere afite mu maso , Polisi kandi irizera ko amashusho ya CCTV yafashwe ku wa gatanu ashobora gufasha abaturage kumenya uyu mugabo.

Uyu mugabo bivugwa ko afite isura ya Caucase, afite imyaka iri hagati ya 30 na 40,afite uburebure bwa cm 180, ubwanwa bwogoshe,

Umuntu wese ufite dashcam cyangwa CCTV kuva kumuhanda wa Addison cyangwa Bourke hagati ya 10h30 na 11h15 z’umugoroba ku ya 14 Mata, cyangwa kuva kumuhanda wa Blackshaw hagati ya 10h30 na 11h00 ku ya 5 Mata arasabwa kuvugana na polisi, kugirango barebe uko hafatwa uwo mugizi wa nabi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles