Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Minisiteri w’Intebe yemeje umushinga wo gutuza abantu ufite agaciro ka miliyari $2

Spread the love

Minisitiri w’intebe wa Australia ,Anthony Albanese , yatangaje ko Leta ayoboye yatangije gahunda yo gutuza abantu ifite agaciro ka Miliyari 2 z’Amadolari ya Amerika.

Nyuma y’igihe kirekire ikibazo cy’amacumbi gikomeje kuba ingume mu gihugu cya Australia, kuri ubu Leta yatangije umushinga mugari wo kubaka inzu zizakemura icyo kibazo.

Minisiteri w’Intebe, Bwana Antony Albaenes mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko Leta yatangije gahunda nshya yo kunoza imiturire aho biteganyijwe ko hazubakwa inzu 9000 mu byumweru bibiri.

Ikibazo cy’imiturire gikomeje kuba ingorabahizi kuko cyikubye gatatu kurusha ubwiyongere bw’abaturage nk’uko Minisiteri w’Intebe yabyemeyeje.

Albanese yatangaje ko Guverinoma yamaze gufungura ikigega cyatangiranye Miliyoni 575 z’Amadolari ngo hubakwe amazu ahendutse. 

Minisiteri w’Intebe yagize ati” Buri Munya-Australia akwiriye kuryoherwa n’icyubahiro n’umutekano urugo rutanga.Kumenya ko ufite aho wita mu rugo bihindura ubuzima. Ubwange bwarahindutse”.

Minisiteri w’Intebe, Antony Albaenes yavuze ko amafaranga Leta izashora azajyana no kuvugurura amategeko agenga imiturire ndeste no guhsyiraho ingamba zigamije gukemura ikibazo cy’ubutaka bwo guturaho.

Umuyobozi mukuru wa Master Builders Australia, Denita Wawn, yishimiye ikigega leta yatangije maze mu magambo ye yagize at: ” Ni intambwe y’ingenzi itewe mu gukemura ikibazo gikomeje kugaragara ku bijyanye no kubona amazu meza mu gihugu”.

Minisiteri w’Intebe wa Australia,Antony Albaenes 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles