Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Bamwe baravukana abandi ni ababyara! Abakinnyi ba ruhago bafitanye isano

Spread the love

Mu mupira w’amaguru ku Isi, bagenda haboneka imiryango yagize abakinnyi, abatoza cyangwa abandi binjiye muri ruhago baraturutse mu muryango umwe.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi baba barakomotse mu muryango umwe, ugasanga ni abavandimwe, abandi ni ababyara.

Bamwe muri abo ni aba:

1.Lionel Messi na Bojan Krkic

Kabuhariwe Lionel Messi wamenyekaniyeu ikipe y’igihugu ya Argentina, Barcelona, Paris Saint-Germain na Inter Miami asigays akinira ubu afite mubyara we witwa Bojan Krkic bakinannye mu ikipe ya FC Barcelona.Nubwo bakinanye mu ikipe imwe uyu Bojan Krkic we ntabwo yamamaye nka mubyara we Messi. Kuri ubu Bojan Krkic ukinira ikipe yitwa Vissel Kobe mu Buyapani.

2.Abavandimwe babiri Jerome na Kevin-prince Boateng 

Jerome Boateng yamaze igihe akina muri Bundesliga kuva 2000-2010, nyuma yaje kwerekeza muri Manchester City muri 2010 usibye ko atahatinze kuko nyuma y’umwaka umwe yaje kugaruka muri Bayern Munich. 

Kuva yagaruka muri Bundesliga, yakiniye Bayern Munich imikino irenga 300 kandi ayifasha gutwara ibikombe birindwi bikurikirana bya Bundesliga ariko kugeza ubu akina muri Lyon yo mu bufaransa.Murumuna wa Jerome, Kevin-Prince, arusha imyaka ibiri gusa, ukina mukibuga hagati, amaze gukinira amakipe 14 atandukanye , arimo FC Barcelona, ​​Portsmouth, na AC Milan. Igitangaje nubwo aba bakinnyi bavukana ariko ntabwo bakinira amakipe y’ibihugu amwe. Kevin-Prince afite ubwenegihugu bwa Gana, igihugu cya se, ariko Jerome afite ubwenegihugu bw’u Budage aho bombi bavukiye.

3.Jordan Ayew na Andre Ayew

Aba bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Africa. Ni abahungu babyawe n’umugabo wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru wa Afurika ari we Abedi “Pele” Ayew. Andre na Jordan Ayew bombi bitwaye neza mu Bufaransa no mu Bwongereza ndetse bakaba bose baritwaye neza no mu ikipe y’igihugu ya Ghana.

4. Lucas na Theo Hernandez

Theo Hernandez ni umukinnyi w’umufaransa wakiniye Real Madrid, Real Sociedad, ariko ikipe aheruka gukinira ni AC Milan, aho yamamaye nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ba Serie A. Lucas Hernandez arusha imyaka ibiri murumuna we Theo Hernandez, yatangiriye umwuga we muri Atletico Madrid nyuma aza kwerekeza muri Bayern Munich imuguze miliyoni 88 z’amadorali. Yagize kandi uruhare rukomeye mu ikipe y’Ubufaransa kuko yatwaranye nayo igikombe cyisi muri 2018.

5.Fabio na Rafael Da Silva 

Abavandimwe bombi, Fabio na Rafael bose binjiye muri Manchester United baturutse mu ikipe yo muri Brazil yitwa Fluminese muri 2008. By’umwihariko Rafael, yakiniye Machesterter United imikino 169 afasha Manchester United gutwara ibikombe bitatu bya Premier League ndetse na Champions League. Ku rundi ruhande, Fabio yakiniye Machester United imikino 56 gusa .Muri 2010 yafashije Manchester United gutwara Premier League na Community Shield.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles