Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Bikomeje kugorana hagati y’abateguye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards na Bahavu Jeannette watsindiyemo

Spread the love

Ku itariki ya y’ukwezi Mata nibwo habaye ibirori byo gutanga ibihembo byiswe Rwanda International Movie Award (RIMA). Umukinnyikazi akaba na nyiri filimi yitwa “Impanga Series” ukunzwe n’abatari bake niwe watsindiye igihembo nyamukuru cy’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi kizwi nka “People Choice Award”.

Muri aya marushanwa y’abanyabigwi muri filimi kandi hatanzwemo ibihembo byinshi bitandukanye ariko Bahavu we igihembo nyamukuru cy’imodoka yatsindiye nk’umukinnyi ukunzwe ndetse wanatowe kurusha abandi bikarangira atayibonye.

Amakuru avuga ko Ndori Safaris yagombaga guha imodoka uwatsinze ariwe Bahavu , ishaka ko iyi modoka igumaho ibirango byayo bya Ndoli Safaris gusa Bahavu we akavuga ko azajya ayitwara ntabiriho /akabivanaho ngo kuko nta masezerano yo kwamamariza Ndoli Safaris yasinyanye nabo.

Kugeza Kuri ubu bikaba byabuze gica gusa byatangiye kuvugwa ko mu gihe iki kibazo cyakomeza kugorana mu gukemuka, ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Award (RIMA), bwafata icyemezo cyo gufata imodoka Bahavu yatsindiye bukayihereza Bamenya wamukurikiraga mu majwi.

     Bahavu Jeannette wari watsindiye iyo modoka

Bamenya bivungwa ko ashobora guhabwa iyo modoka mu gihe Bahavu yaba adahinduye imitekerereze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles