Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Burundi: Impinja zavutse zifatanye

Spread the love

Mu ntara ya Cibitoki mu gihugu cy’u Burundi, hagaragaye igitangaza abana babiri b’impanga bavuka bafatanye mu bitaro bikuru by’iyi ntara  binzwi nka ‘Centre Medical Rugombo’

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023, muri komine ya Rugombo hakaba ari naho ikicaro gikuru cy’intara ya Cibitoke giherereye. Bariya  bana bavutse bafatanye bivungwa ko bigoranye kubafatanura.

Bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Cibitoke ariko na bo bahita babihutana mu murwa mukuru wa Bujumbura ku bitaro byitiriwe umwami Karede, aho benshi Bazi ku izina rya Ruhwa Karede kugira ngo barebe ko barokora ubuzima bw’abana bombi, nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa i Burundi.

Amakuru ava kubegereye abo bana b’abahungu avuga ko bakiri bazima nta kibazo bafite. Gusa ngo ababyeyi b’abo bana ni abakene cyane. Umubyeyi wa bariya bana arasaba buri wese wagira icyo yakora mu kurokora ubuzima bwa bariya bana, yabutanga maze bakavurwa.

Nyina w’abana bavutse bafatanye arasaba ubufasha bwo kuvuza abo bana 

Abana bavutse bafatanye 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles