Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Dore ibimenyetso 9 mpuruza bizakwereka ko ushobora kurwara umutima

Spread the love

Umutima ni inyama iherereye mu gatuza ikaba ishinzwe gusunika amaraso iyerekeza mu bice bitandukanye by’umubiri ndetse no kuyakira ikayatunganya.Umutima nk’igice cy’umubiri gikomeye bisaba kwitwararika kuri cyo ndetse ukacyirinda.

Rimwe na rimwe hari ubwo umutima ufatwa n’uburwayi ariko nyirawo ntabimenye.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bimenyetso bitandukanye bishobora kukwereka ko umutima wawe udatekanye nk’uko tubikesha ibinyamakuru healthprep.com na webmd.com.

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko umutima wawe udatekanye:

1. Guhorana umunaniro ukabije: Inzobere zivuga ko uwo munaniro ushobora kuba uterwa n’uko umutima uri gukoresha imbaraga nyinshi upompa amaraso.

2. Kubabara mu gituza: Kubabara mu gatuza ni ikimenyetso cy’uko inyama ihereye mu gatuza itameze neza.

3. Kubabara mu kuboko: Kubabara ukuboko Ni kimwe mu bimenyetso by’uko ushobora kuba urwaye umutima.

4. Kubyimba ibirenge

5. Guhumeka insigane.

6.Kumva umutima udatera neza: Niba ukora ku gituza ukumva umutima wawe uratera cyane ni kimwe mu kimenyetso cy’uko ushobora kuba urwaye.

7.Isesemi, ikirungurira, igogora ritagenda neza ndetse no kubabara igifu:Abantu bamwe na bamwe bakunda kugaragaza ibi bimenyetso mu gihe umutima wabo utangiye kugira ibibazo.Bashobora ndetse no kuruka.Ab’igitsina gore nibo bakunda kugaragaza ibi bimenyetso ugereranije n’abagabo.

8. Kugira isereri byanakuviramo kwikubita hasi: Iyo umuntu agira ikibazo cyo kugira isereri cyangwa akikubita Hadi bishobora kukwereka ko umutima utari kubasha kugeza amaraso ku nice biyakeneye.

9.Kubira ibyuya byinshi kandi utari gukora akazi k’imbaraga.

Gusa ikiruta byose ni ukugana kwa muganga mu gihe wumva utameze neza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles