Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Dr Elliott ukomoka muri Australia yarekuwe nyuma y’imyaka 7 ashimutiwe muri Burkina Faso

Spread the love

Dr. Kenneth Elliott, umuganga ukomoka muri Australia yarekuwe nyuma y’imyaka 7 ashimutiwe muri Afurika y’Uburengerazuba, Burkina Faso.

Dr. Kenneth Elliott yashimutiwe mu majyaruguru ya Burkina Faso muri 2016 ari kumwe n’umugore we, ariko we aza kurekurwa.

Ku wa gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Australia, Penny Wong, yatangaje ko Kenneth Elliott, ukomoka mu mujyi wa Perth afite umutekano kandi ameze neza kandi yongeye guhura n’umugore we Jocelyn hamwe n’abana babo.

Minisitiri Wong yagize ati: “Turashimira abayobozi ba Australia bakoze imyaka myinshi kugira ngo Dr Elliott arekurwe kandi atere inkunga umuryango we.”

Elliott n’umugore we bashimuswe n’abarwanyi b’inyeshyamba mu majyaruguru ya Burkina Faso muri Mutarama 2016 hafi y’umupaka na Mali na Niger, aho bari bamaze imyaka irenga 40 bakorera ivuriro ryari aho.

Icyo gihe umutwe wa Al-Qaeda muri Maghreb wavuze ko washimuse abo bashakanye ariko ikarekura uyu mugore nta kubera igitutu cya rubanda n’amahanga.

Minisiteri Wong yavuze ko umuryango wa Elliott wasabye ko abantu baba bahaye utuze Dr Elliott ,kandi ko basaba ko itangazamakuru ryubaha ibyifuzo byabo muri iki gihe”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles